Gukunda umuntu utagukunda bimeze nko kwandikisha ikaramu y’umukara ku rubaho rw’umukara


Rimwe na rimwe by’abintu bitubabaza nibyo bitwigisha isomo ry’ubuzima. Muri ubu buzima ntuzarenganyirize abantu kuguhemukira ahubwo uzirenganyirize kubizera ugakabya. Dore amwe mu masomo akomeye ukwiriye kumenya mbere yo gushaka umugore cyangwa umugabo.
  1. Nize ko udashobora gutuma umuntu agukunda ahubwo ushobora kwigira uwigikundiro, naho ku gukunda niwe bireba. Ibi kandi byanyeretse ko bisaba imyaka myinshi kugirango umuntu akwizere ariko bisaba igihe kitagera no ku munota ngo cya kizere kiyoyoke.
  2. Nize ko niyo wagira inshuti nziza gute bitayibuza ku kubabaza kuko ari umuntu, biraba ariko ukaba ugomba ku mubabarira. Nize ko hari igihe ushobora gukora agakosa gato mu munota ka kazakubabaza ubuzima bwawe bwose.ibi byanyeretse ko amagambo meza aribyo biryo bigaburira umutima kandi amagambo mabi akaba ubumara bwica umutima w’umuntu wayabwiwe.
  3. Nize ko iyo utabasha gutegeka no kugenzura imyitwarire yawe, yo irakugenzura ikakugira uwo utifuza kuba we. Nize ko akenshi abantu wibwira ko bazagutabara wakennye aribo bazakuzonga.
  4. Nize ko iyo umuntu andakaje mba mfite uburenganzira bwuzuye bwo ku murakarira, ariko ntago mba mfite uburenganzira namba bwo kumubabarira. Nize ko buri gihe uko ukosheje utariko ubabarirwa, ariko ikiruta byose ni ukwibabarira ubwawe ukumva ko ntako utagize. Ibi byanyeretse ko iyo ishavu ridasheshe akanguhe risesa ururondogoro.
  5. Ikintu nubona gikomeye, ntukumve ko kidashoboka ahubwo ujye wumva ko kugishobora bigusaba gukora cyane. Nubona abahora bishimye ntukumve ko batagira ibibazo ahubwo jya wumva ko bafite byinshi ariko bakagira ukwihangana no gukomera mu bikomeye, bakamenya ko ibibazo bidatuma bacika intege ahubwo bibaha ubunararibonye.

ISOMO TWAKURAMO

Mbere yo gushaka umugabo cyangwa umugore ibuka ko Imibare ari isomo ridashobora ku twigisha uko twagabanya imibabaro  kugirango  twongere umunezero ahubwo ritwigisha ikintu kimwe cy’ingenzi  mu buzima, ko buri kibazo cyose  kigira igisubizo. Gukunda umuntu utagukunda bimeze nko kwandikisha ikaramu y’umukara ku rubaho rw’umukara, iteka ryose ibyo wanditseho ntago bigaragara.

 

 

Leave a Reply