MBABARIRA ni ijambo rikomeye kurusha andi yose umuntu ashobora kuvuga
Iyo utanze imbabazi uba ubohoye umutima wawe gusa, ariko iyo usabye imbabazi uba ubohoye imitima ibiri.
Ijambo mbabarira rishobora kuba ikintu kirangiza umubano vuba ndetse kikanaba igituma umubano wawe n’abandi ukomera. Umuntu avuga ngo mbabarira amazi yaramaze kurenga inkombe, akenshi biba ntacyo bikimaze, bikarangiza umubano vuba. Biratangaje cyane ukuntu umutima uremerejwe n’ibikomere birenga ijana, ushobora gukizwa n’ijambo rimwe gusa MBABARIRA.
I’m sorry cyangwa se mbabarira rimwe na rimwe rishobora kuba ijambo rikomeye kurusha andi yose ku isi cyangwa se rikaba umuti mwinshi uhendutse cyane kurusha indi warokora urugo rugiye gusenyuka. Abantu benshi cyane cyane igitsina gabo gusaba imbabazi ntibiborohera habe na gato, basaba imbabazi mu bikorwa ariko kuvuga ngo mbabarira ntibibangukira ururimi rwabo. Iyo ubabariye uba ubohoye umutima wawe gusa ariko iyo usabye imbabazi uba ubohoye imitima ibiri, gusa ikibabaje kurusha ikindi, ni uko umuntu avuga ngo mbabarira igihe cyarenze cyane ndetse amazi yaramaze kurenga inkombe bimubera impfabusa.