Kwibutsa umuntu amakosa yakoze arimo agerageza guhinduka, bimeze nko gutera ibuye ry’urutare riremereye ku muntu


Kwibutsa umuntu amakosa yakoze arimo agerageza guhinduka, bimeze nko gutera ibuye ry’urutare riremereye ku muntu urimo kurira umusozi.

Guhora ureba amakosa ya mugenzi wawe mukundana buri gihe gusa ntago ari byiza. Hariho abantu batajya bibagirwa amakosa bakorewe igihe cyose muganiriye agahora akwibutsa rya kosa n’ubwo wowe uba urimo kugerageza guhinduka kandi ukaba waranarisabiye imbabazi. Buri gihe cyose iyo muganiriye ntanyurwa n’ikiganiro  atabanje kukwibutsa amakosa y’ahahise. Kwibutsa umuntu amakosa yakoze kandi we arimo agerageza guhinduka bimeze nko gutera ibuye ry’urutare umuntu urimo urwana no kurira umusozi. Si ndimo ku kwigisha kurenzaho ku bintu bitagenda neza mu rukundo ariko igihe mwabiganiriyeho bikarangira, kubigarura muganira  uba umeze nko kumusubiza inyuma mu bitekerezo no  mu marangamutima. Ikibazo si uko umwibukije ikosa, ahubwo ni uko bimugaragarira nko kumwizeza imbabazi utigeze umuha.

Leave a Reply