Fata umwanya wo kwitekerezaho


Gira ubutwari n’ubwenge bwo kumara umwanya wenyine, utekereza. Ihe amahirwe yo gutekereza ku buzima bwawe byimbitse, bigufashe gusonaukirwa neza n’iyi si turimo n’aho iri kukuganisha.
Bigenda bute iyo ubonye ibintu by’agaciro kanini ? Ubishyira ku ruhande ukajya mu bindi ? Oya, ahubwo ubanza kubishyingura aho bifite umutekano wizewe ukanoba kujya mu bindi. Ubuzima nabwo ni gutyo. Ibyo tubona buri munsi bitubera nk’amasomo tuba tugomba guha agaciro kayo tukayinjiza mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Fata umwanya wawe uhagije, wicare wenyine, utekereze ku buzima byimbitse maze ufate umugambi muzima wo kugera kucyo wifuza kugeraho haba none cyangwa ejo hazaza.

Leave a Reply