Ububwa si ukugira umurizo gusa ahubwo ni ukwica amasezerano wagiranye n’incuti yawe


Mu buzima bwa buri munsi dukenera inama zatuma ubuzima bwacu bugenda neza. Izi nama ebyiri zahindura imibereho yawe.

1. Ukuri k’ubuzima ni uko usanga iyo tugurije amafaranga bene wacu cyangwa se incuti zacu ziica amasezerano, iyo igihe cyo kwishyura kigeze. Iyo atakwishyuye nabi arakwambura burundu, ikibabaje kurusha ikindi ni uko usanga akenshi uterwa isoni no kwishyuza amafaranga yawe utinya kwica umubano wawe n’incuti zawe ugategereza ko yakwibwiriza, maze nawe agategereza ko uzayamwishyuza. Niba byarakugendekeye gutya, ibuka gufata iya mbere.

2. Muri ubu buzima uzasanga abantu benshi bagura ibintu badakeneye kugirango bakunde birarire kuri ba bandi bahanganye. Burya iyo uhombye amafaranga uba ubuze byinshi, iyo uhombye incuti uba ukubye kabiri ariko iyo ubuze ikizere uba ubuze byose. Gutunga ibyo amafaranga yabasha kugura ni iby’agaciro ariko biba byiza kurushaho, gucishamo ugasubira inyuma ukareba ko watakaje icyo amafaranga atagura.

Leave a Reply