Mbere yo kwibaza ku musaruro ubonye uzasubize amaso inyuma urebe imbuto wateye


Mu buzima hari ubwo bigukomerera ukumva ibibazo wabihunga ariko reka nkubwire ibihe urimo gucamo uyu munsi hari igihe uzabiteramo urwenya. Izi nama zirakugaruramo imbaraga:

1. Ushobora kuvuga amagambo arenga igihumbi uwo ubwira ntakumve, ariko ku isi ituwe n’abantu barenga miliyari umunani hari umwe ushobora kukumva utiriwe unavuga.

2. Biba byiza cyane kumenya aho unanirirwa kurusha aho ushoborera kuko iyo umenye ukuguru kunaniwe wirinda kukwishingikirizaho.

3. Bamwe muri twe dutinya guhemuka atari uko tutahemukiwe ahubwo turamutse dukoze nk’ibyo twakorewe twagira imitima nk’iya kinyamanswa.

4. Umunyembaraga ntago ari utaragwa narimwe ahubwo ni uwabashije guhaguruka nyuma yo kugwa.

5. Nibavuga ngo akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure ujye ubyumva kabiri, buriya Nowa ntiyubatse inkuge imvura irimo kugwa ahubwo yayubatse mbere y’uko igwa.

6. Iminsi ntihinduka ahubwo abantu nibo bayihindura myiza cyangwa se mibi, bya bindi ukora mu munsi wawe nibyo biwuhindura mwiza cyangwa mubi. Umunsi uba muremure cyangwa mugufi bitewe n’ibyo wawukozemo ni yo mpamvu nta munsi urenza amasaha 24.

7. Uko waba umeze kose hari umuntu wavukiye guhindurira ubuzima. Niba nta numwe ukubwira ko wamuhinduriye ubuzima umenye ko ku rundi ruhande rw’isi hari ugutegereje.

8. Ngiki ikintu gitangaje mu buzima: Iyo bitarakoreka, abantu baba bibaza impamvu bidakoreka ariko iyo bikunze, abantu batangira kukubaza uko wabikoze. Mbere yo kwibaza ku musaruro ubonye uzasubire inyuma urebe mbuto wateye.

Leave a Reply