Kutaganira (non communication) ku bashakanye ni kimwe mu bituma batarambana


Kutagira Communication nabyo ni ikindi kibazo gikomeye gituma abantu batarambana. Kutaganira bituma abantu benshi bashwana vuba, aho usanga buri wese afata gahunda ze atabwiye mugenzi we. Ibuka kubwira gahunda yawe inshuti ukunda uko iteye, nihagira igihinduka umumenyeshe kandi nawe umanye iye. Abantu benshi baravugana ariko ntibaganira, kwa kundi akubaza ntumusubize yakwandikira ukamusubiza nyuma yamasaha 4. Ugakaraba, ukambara, ukagenda utavuze aho ugiye burya uba urimo umwigisha kubaho atagufite.

Nanone kandi nimuganira buri umwe ntabeshye mugenzi we, ndetse mudaciye i Nyanza bwira umukunzi wawe ko icyo ukeneye. Niba ukeneye amafaranga aho kumubwira ko ubukene bukwishe ngo urebeko yibwiriza akayaguha, urimo uramusaba mu buryo buteruye. Uganire mu buryo umuntu yakwifuza kugutega amatwi, unatege amatwi kandi mu buryo umuntu yakwifuza kuganira nawe. Ese kuki twumva kugirango tubone icyo dusubiza gusa? Aho kumva kugirango dusobanukirwe? Iga gutega amatwi, utange akanya uwo muganira avuge ikibazo cye, narangiza nawe umubwire ibijyanye n’ibyo yavugaga. Mbese hari abantu batazi kuganira buriya ? Gusa hari n’abo kuganira nabo bigorana. Gerageza ntube muri abo.

Leave a Reply