Urukundo ruhindura uwari mubi akaba mwiza.


Umugabo yoherereje umugore we Message aramubwira ati : “Mbabarira mugore wanjye sindi bushobore kuza kugufata ku kazi, ndi kwa muganga Mama ararwaye, afite ikibazo cy’amaraso ndi gushaka uko yakongererwa”.
Umugore aramusubiza ati : “Mbese ubu warebye usanga Mama wawe ariwe ufite agaciro kundusha? Ubu ntege Taxi ngo ni uko Mama wawe arwaye? Wamuretse se ukaza ukamfata, ubundi uraguma aho wowe uri umuganga? Imodoka ni iyanjye, ariko uri kuntesha umutwe kubera Mama wawe, imodoka yanjye wumvise ko ari iy’abarwayi? Iyo uza gukenera gufasha nyoko ntiwari kugura iyawe?”. Yohereza message, ataranasubizwa aba ahamagaye umugabo akomeza kumutuka, umugabo aramubaza ati: “Ndeke Mama nze ngufate? Umugore amusubiza yarakaye cyane: ngwino nyine, ubundi se numureka arapfa? Ntiwavuze ko ari kwa muganga? Ntihari abaganga se? Ubwo se urabona njya mu munsi mukuru gute njyenyine nk’aho nta mugabo mfite? Umugabo yahise akupa phone, ajya gufata umugore we, yarakaye cyane yinjira mu modoka atavuga bajya mu munsi mukuru, umunsi mukuru waratangiye umugore akomeza kwishimisha, ntiyashakaga kuvugana n’umugabo we, umugabo yari yicecekeye afite ibitekerezo byinshi, buri kanya yarebaga kuri phone ye, muri iyo minota yose umugore ntiyigeze amubaza uko Mama we ameze! Umunsi mukuru wararangiye binjira mu modoka barataha, bararyamye bageza mu gitondo umugore ataramubaza uko Mama we ameze, mu gitondo bose baritegura ngo bajye ku kazi, bari gusohoka umugabo abaza umugore: “nkujyane ku kazi cyangwa urabanza ujye kureba Mama wawe? Ejo yari ameze nabi sinzi ko yabonye abamwongerera amaraso”. Umugore arikanga aramubaza ati: “Mama wanjye? Ninde wakubwiye ko Mama wanjye arwaye, ejo sinavuganye nawe ari muzima?”. Umugabo ari kumwenyura aramubwira ati: “Ejo sinakubwiye ko Mama arwaye kandi ameze nabi ari kwa muganga? Umugore ati: warabimbwiye, ariko ntiwambwiye ko ari Mama wanjye! Umugabo yitonze aramubwira ati: “Mugore wanjye turi umubiri umwe, nkubwira ngo Mama nabonye atari ngombwa kuvuga ngo ni Mama wanjye cyangwa ni Mama wawe, kubera ko uko mbizi ni uko Mama wawe ari Mama wanjye, na Mama wanjye ari Mama wawe”. Umugore ari kurira ati: “Nonese kuki wamusize wenyine ? Kuki wandetse nkishima kandi mama wanjye ameze nabi? Ubundi se yabaye ( yarwaye) iki ? Umugabo ati: “Mugore wanjye ejo mama yakoze accident atakaza amaraso menshi, kwa muganga amaraso yari yabashiranye nari ndi guhangayika nshaka abayamutangira, mu gihe wambwiraga ngo nimureke nahise mvayo, ubu sinzi uko ameze”. Umugore n’amarira menshi yinjira mu modoka yihuta asaba umugabo we ko yamutwara vuba, umugabo yigendera gahoro abanza guca ku kazi kabo ngo asinye, umugore n’umujinya mwinshi ati ubu se urabona tutari gutinda, reka nitware uransangayo, ariko kubera ko yasaga nk’uwacanganyikiwe kwatsa imodoka byaramunaniye biba ngombwa ko arindira umugabo we, inzira yose umugore yari ari kurira, umugabo yicecekeye. Bageze kwa muganga ahasanga abavandimwe be bari hanze ababaza uko Mama we ameze, baramubwira ngo niyinjire ajye kumureba, yinjiye afite ubwoba ariko asanga Mama we ameze neza nta kibazo, aramusuhuza amusaba imbabazi ko yatinze kuza kumureba kuko ntabyo yari azi. Nyina biramutangaza aramubaza ati: “ntabyo wari uzi kandi umugabo wawe ejo yari ari hano? Umugabo wawe yari yahangayitse cyane, mwana wanjye shimira Imana wabonye umugabo mwiza! Iyo ataza kuba umugabo wawe nari gupfa, kuko amaraso yari yanshiranye! Umugore yabuze icyo asubiza ntiyari azi disi ko umugabo yavuye kwa muganga ari uko abanje kumenya neza ko amaraso yabonetse! Umugabo abwira Nyirabukwe ati: “Mama ejo sinamubwiye, yumvaga atameze neza, nanga kumwongerera ibibazo, mu gitondo nibwo nabimubwiye mbona ameze neza! Nyirabukwe ati: “warakoze cyane mwana wanjye, ejo nari meze nabi cyane ariko ubu ndumva nakize! Umugore yahise ahaguruka, ari kurira ahobera umugabo we, aramubwira ati “mbabarira mugabo wanjye, ubu nibwo namenya icyo urugo ruvuga”. Umugabo nawe ahobera umugore we aramubwira ati: “ntugire ikibazo ndagukunda mugore wanjye, nashakaga umenye ko umutungo siwo wo kwitaho cyane, ndabizi ko undusha umushahara, ariko amafaranga arashakwa ariko ntarusha agaciro ubumuntu! Urukundo ruhindura uwari mubi akaba mwiza.”

Leave a Reply