Inama 10 ku basore n’inkumi batararushinga


Inama ku basore n’inkumi:
1. Isura ntiyubaka, hubaka umutima n’ubwenge biri inyuma y’iyo sura
2. Kubwirwa kenshi Ndagukunda si ryo herezo ry’urwango (Iyo bakubwira kenshi ngo ndagukunda, ntibivuze ko urwango rurangiye).
3. Irinde gukunda umuntu ugendeye ku byo afite, kuko ababifite bose siko bafite ingo nziza.
4. Wipfa gukunda kuko umubabaro ukurikiraho utagira umuti.
5. Irinde kwitwa umugore cyangwa umugabo utarashyingirwa kuko igihe cyo gushaka uzaba ntacyo ugisigaje mu munezero w’abarushinze.
6. Irinde kugwa mu rukundo utaramenya uwo ukunze uwo ari we.
7. Ibuka ko urushinze nabi (urugo) asigara abwirwa ngo “Ihangane” atabwira ngo “mureke uzabona undi”.
8. Irinde gupanga umushinga wo gutekereza ko bizakorohera guhindura umuntu mwarashakanye kuko nimubana azakwereka n’ibindi.
9. Irinde Gukunda umuntu ngo mu muzajye kubana utaramenya bimwe mu bibi by’uwo ukunda.
10. Shyira ku munzani amafuti ye nusanga yoroheje uyihanganire, wibuke ko nta muntu utagira inenge. Naho nusanga hari ibikomeye kubyakira witekereza ku rukundo umukunda kuko uzahora ubabaye, itandukanye na we ushakire ahandi.

Leave a Reply