Aya magambo y’ubwenge yavuzwe na Muhamedi, yagufasha kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe kandi akagufasha kubana n’abandi amahoro.
- Ba umunyabuntu, iyo ikintu ugikoranye Ubumuntu biba byiza cyane
- Umugabo nyawe ni uwubaha umugore we akamufata nk’umuntu w’agaciro ukwiye ibyiza byose
- Umwiza muri mwe ni udateza abandi ibyago akoresheje ururimi n’ibiganza bye
- Ukize kuri Roho no ku mutima niwe ukize kurusha abandi
- Intambara ya mbere nziza kuri iyi si ni iyo guhangana na Roho yawe ugatsinda ikibi ari wowe wifatiye umwanzuro
- Umunyembaraga kurusha abandi ni ubasha kugenzura umujinya we
- Niba inshuti yawe igukundira ibyo ufite ntabwo ariyo nshuti ukeneye ahubwo niya nshuti muhuje ibikorwa n’umutima
- Guhanahana impano byongera ubucuti hagati y’abazihana
- Icyizere ntacyo wakinganya, bityo rero ntuzatume icyizere cyawe kiyoyoka ku mafuti
- Ubumenyi no kwihangana nibyo bintu bijyanirana bikageza umuntu ku ntsinzi
- Ntugapfushe ubusa amazi kabone nubwo yaba ari amazi atemba kuko amazi ari ubuzima
- Niba ibyo ukora bihungabanya amahoro yo mu mutima wawe uzabireke hakiri kare
- Abantu ntukabiture ibibi bakugiriye ujye ubitura imbabazi n’urukundo
- Umuntu urya agahaga agasigaza umuturanyi we ashonje si umwizerwa
- Niba ushaka kuba kuri iyi si wishimye oroshya ubuzima
- Ujye wibuka ko utari shyashya nujya kuvuga amakosa y’abandi
- Ibyo utarabona ntibivuze ko wabihombye nibyo wahombye ntibivuze ko bitazagaruka
- Vuga ibyiza niba atari ibyo uceceke