Amagambo y’ubwenge yavuzwe na Muhamedi – Ukize kuri Roho no ku mutima niwe ukize kurusha abandi


Aya magambo y’ubwenge yavuzwe na Muhamedi, yagufasha kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe kandi akagufasha kubana n’abandi amahoro.
  1. Ba umunyabuntu, iyo ikintu ugikoranye Ubumuntu biba byiza cyane
  2. Umugabo nyawe ni uwubaha umugore we akamufata nk’umuntu w’agaciro ukwiye ibyiza byose
  3. Umwiza muri mwe ni udateza abandi ibyago akoresheje ururimi n’ibiganza bye
  4. Ukize kuri Roho no ku mutima niwe ukize kurusha abandi
  5. Intambara ya mbere nziza kuri iyi si ni iyo guhangana na Roho yawe ugatsinda ikibi ari wowe wifatiye umwanzuro
  6. Umunyembaraga kurusha abandi ni ubasha kugenzura umujinya we
  7. Niba inshuti yawe igukundira ibyo ufite ntabwo ariyo nshuti ukeneye ahubwo niya nshuti muhuje ibikorwa n’umutima
  8. Guhanahana impano byongera ubucuti hagati y’abazihana
  9. Icyizere ntacyo wakinganya, bityo rero ntuzatume icyizere cyawe kiyoyoka ku mafuti
  10. Ubumenyi no kwihangana nibyo bintu bijyanirana bikageza umuntu ku ntsinzi
  11. Ntugapfushe ubusa amazi kabone nubwo yaba ari amazi atemba kuko amazi ari ubuzima
  12. Niba ibyo ukora bihungabanya amahoro yo mu mutima wawe uzabireke hakiri kare
  13. Abantu ntukabiture ibibi bakugiriye ujye ubitura imbabazi n’urukundo
  14. Umuntu urya agahaga agasigaza umuturanyi we ashonje si umwizerwa
  15. Niba ushaka kuba kuri iyi si wishimye oroshya ubuzima
  16. Ujye wibuka ko utari shyashya nujya kuvuga amakosa y’abandi
  17. Ibyo utarabona ntibivuze ko wabihombye nibyo wahombye ntibivuze ko bitazagaruka
  18. Vuga ibyiza niba atari ibyo uceceke

Leave a Reply