Jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru


– Ujye uhitamo kwigomwa akanya gato uharanira kuzabaho neza iminsi isigaye
– Uko ugenda ukura, gerageza kwiyoroshya kuko nutabikora iminsi izabigukoresha
– Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza.
– Uyu munsi waba uri kuri page y’ubuzima bubi, ejo wagera kuri page y’ubuzima bwiza.
– Isi ni umwarimu mwiza utanga ikizamini mbere y’uko akwigisha
– Ibyo wita amarira uyu munsi hari igihe wenda yaba ariwo munezero wawe w’ejo.
– Ibyo wita ibyishimo uyu munsi nabyo ejo byavamo amarira, ntawamenya
– Ubuzima tubamo ni ingaruka, nukora neza bizakugarukira kandi nukora nabi bikugarikire
– Gukomera nyako ni ugutuma abagukikije nabo bakomera kuko mu buzima byose ari ugufatanya
– Igihe ubona utangiye guhirwa, ukabona ibyo ukoze byose byemera bijye biguha umwanya wo gutekereza kabiri, kuko akenshi ishobora kuba ari iminsi yawe ya nyuma
– Ntugashimishwe no kwizihiza iminsi mikuru, jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru

Leave a Reply