Jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru

WhatsApp
Text size
  • Ujye uhitamo kwigomwa akanya gato uharanira kuzabaho neza iminsi isigaye
  • Uko ugenda ukura, gerageza kwiyoroshya kuko nutabikora iminsi izabigukoresha
  • Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza.
  • Uyu munsi waba uri kuri page y’ubuzima bubi, ejo wagera kuri page y’ubuzima bwiza.
  • Isi ni umwarimu mwiza utanga ikizamini mbere y’uko akwigisha
  • Ibyo wita amarira uyu munsi hari igihe wenda yaba ariwo munezero wawe w’ejo.
  • Ibyo wita ibyishimo uyu munsi nabyo ejo byavamo amarira, ntawamenya
  • Ubuzima tubamo ni ingaruka, nukora neza bizakugarukira kandi nukora nabi bikugarikire
  • Gukomera nyako ni ugutuma abagukikije nabo bakomera kuko mu buzima byose ari ugufatanya
  • Igihe ubona utangiye guhirwa, ukabona ibyo ukoze byose byemera bijye biguha umwanya wo gutekereza kabiri, kuko akenshi ishobora kuba ari iminsi yawe ya nyuma
  • Ntugashimishwe no kwizihiza iminsi mikuru, jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru
Share this article
WhatsApp
Ibindi:

Ibitekerezo