Aho gushimisha umuntu ukoresheje ikinyoma, mukomeretse ukoresheje ukuri


Ikinyoma kimwe gusa gishobora gutuma ukuri kwawe kuzahora gushidikanwaho, ndetse kimeze nkuburozi bwica gahoro gahoro aho uwabunyoye abimenya yenda gupfa. Buri muntu wese yabeshya, cyane cyane iyo arimo agerageza guhisha amakosa ye. Ariko iyo bibaye ikinyoma cyatumye ugaragara uko utari, icyo kinyoma biragoye kukibabarira. Abenshi babeshya akazi bakora, umushahara bahembwa cyangwa se umuryango bavukamo bashaka kwigira abo batekeraza ko ababakunda bashaka kuba bo. Ikinyoma kimwe gusa gishobora gutuma ukuri kwawe kuzahora gushidikanwaho, ikinyoma kimeze nkuburozi bwica gahoro gahoro maze nyirukubunywa akabimenya yenda gupfa. Buri uko ubeshye umuntu bituma ugenda wiyegereza umuryango ugusohora mu mutima we. Bwiza umuntu ukuri nubwo byamukomeretsa biruta ku mushimisha ukoresheje ikinyoma.

Leave a Reply