Ubuzima ni bugufi, tubaho rimwe gusa, ariko nubaho neza ibyo bizaba bihagije


Ubuzima ni bugufi, ntabwo umwana w’umuntu aramba. Imyaka tumara ku isi abenshi tuba tumeze nk’abafashe igihe mu ntambara. Mbese wowe mugenzi wanjye dufatanije umuruho n’imibabaro y’iyi si wowe ubona gute ubuzima ? Aho imyaka tumara ntubona ko ari myinshi kubera ubayeho nk’uri muri gereza cyangwa ubona ari micye kubera ubayeho muri Paradizo ku isi ?. Njye mbona ko imyaka tumara ku isi irahagije ngo twishimire ubuzima kuburyo nidutabaruka tuzagenda dushima Imana. Gusa iyo ubayeho nabi, akenshi wabigizemo uruhare, ubuzima buhinduka nka gereza, ugasanga umuntu ahorana ibibazo, ubwihebe, kwigunga n’ibindi. Gerageza gukora neza kandi ubane n’abandi neza, ugire indangagaciro nzima urebe ngo ubuzima buraba bwiza cyaneee.

Leave a Reply