Umwe ukunda cyane burya nawe yikundira abandi


Ukaba uri umukobwa mwiza wakuze wifitiye ikizere uteretwa n’abasore barenga mirongo itanu, gusa umwe rukumbi niwe wari warihebeye ugahora wibaza icyo wakora kugirango wigarurire umutima we. Ubwo abagushakaga nabo niko babona ko utabitayeho, gahoro gahoro nibwo bagenda bavaho umwe umwe.
Ejo ukabona wa musore wagutwaye uruhu n’uruhande, umwe wahoraga ubona ko nta musore numwe umurenze, ukabona nawe ararongoye !. Aho niho utangira gukanguka ugategereza ko muri ba bandi hari uwagaruka, amaso agahera mu kirere. Watekereza ku myaka umaze kugira, umutwe ugashyuha maze ugatangira guta ibiro n’ubwiza bugashira. Abo wirukankaho ushaka burya nabo biruka bashaka abandi, irinde guca amazi cyangwa kwihenura ku ncuti zigusaba urukundo. Mu buzima duhura n’ibintu byinshi, ni byiza kwitondera guca amazi cyangwa kwihenura ku ncuti zigukunda, ntawamenya ejo n’ejobundi uko bizaba bimeze

Leave a Reply