30 Nzeli 2025
Uyu munsi biragoye. Ejo haragoye kurutaho. Ejobundi hazaba heza cyane.
Ntacyo bitwaye niba natsinzwe. Nibura icyo gitekerezo nakigejeje ku bandi. N’iyo ntabigeraho, hari abandi bazabigeraho.
Ntuzigere uhangana mu biciro, ahubwo hangana muri services utanga no kurema udushya
Nufata abantu bose nk’abanzi bawe, abantu bose bagukikije bazaba abanzi bawe
Abapfapfa ni bo bonyine bakoresha umunwa wabo kugira ngo bavuge. Umunyabwenge akoresha ubwonko bwe, kandi umunyabwenge akoresha umutima we.
Gucika intege niko gutsindwa gukomeye.
Amahirwe akomeye akenshi biragoye kuyasobanura neza; Ibintu bishobora gusobanurwa neza akenshi ntabwo ari byo byiza cyane.
Niba hari inkwavu icyenda kandi ushaka gufata rumwe, ibande kuri urwo rumwe nyine.
Umuyobozi agomba kuba areba kure kandi akagira ubushishozi kurusha umukozi.
Uko waba umeze kose, uburyo cyangwa aho wakuriye, amashuri utize cyangwa ibindi wumva ubura, ushobora kugera ku ntsinzi mu byo wiyemeje. Ni umuhate, ubutwari no gukora cyane bifite akamaro kurusha ibyo gutangiriraho.
Niba ukiri umukene ku myaka 35 y’amavuko, urabikwiye.