Navumye umwana wanjye uwo ari we wese uzaba umukirisitu, ntakazagire icyo atunga, azabure aburanirwe, ntagashyukwe kandi naba ari umukobwa ntakabyare! Azangwe n’umwami wo ku isi ndetse n’umwami wo mu ijuru (Nkuba). Ntakabone amata ku mututsi, ntakabone amata ku muhutu. Azavumwe n’uwo ari we wese uzi kuvuma.