Kuva 15:2 ⇒ Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni ..
Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza, Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.
Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kuva mu byaha niko kujijuka
Umurongo w’Umunsi
Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye, Ampindukiye agakiza. Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza, Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.
Igitsure cy’Uwiteka kiri ku bakora ibyaha, Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi.
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.
Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.
Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.
Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”
Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Imana ihoraho ni ubuturo bwawe, Amaboko ye iteka ryose arakuramira. Yirukanye ababisha imbere yawe, Iravuga iti ‘Rimbura.’