Burya koko MBABARIRA ni ijambo rikomeye kurusha andi yose umuntu ashobora kuvuga


Ijambo mbabarira rishobora kuba ikintu kirangiza umubano vuba ndetse kikanaba igituma umubano wawe nabandi ukomera. Umuntu avuga ngo mbabarira amazi yaramaze kurenga inkombe, akenshi biba ntacyo bikimaze, bikarangiza umubano vuba. Biratangaje cyane ukuntu umutima uremerejwe nibikomere birenga ijana, ushobora gukizwa nijambo rimwe gusa MBABARIRA. Im sorry cyangwa se mbabarira rimwe na rimwe rishobora kuba ijambo rikomeye kurusha andi yose ku isi cyangwa se rikaba umuti mwinshi uhendutse cyane kurusha indi warokora urugo rugiye gusenyuka. Abantu benshi cyane cyane igitsina gabo gusaba imbabazi ntibiborohera habe na gato, basaba imbabazi mu bikorwa ariko kuvuga ngo mbabarira ntibibangukira ururimi rwabo. Iyo ubabariye uba ubohoye umutima wawe gusa ariko iyo us abye imbabazi uba ubohoye imitima ibiri, gusa ikibabaje kurusha ikindi, ni uko umuntu avuga ngo mbabarira igihe cyarenze cyane ndetse amazi yaramaze kurenga inkombe bimubera impfabusa.

Leave a Reply