Hari impamvu buri wese aba ameze uko ameze, nizituma akora ibyo akora. Mbere yo gutunga mugenzi wawe urutoki jya ubanza urebe ko enye ziri kukureba zisukuye.
Iyi isi dutuyemo bamwe muri twe bata umwanya bibaza kuri bagenzi babo. Bamwe bati: runaka ngo kuki akora iki? Kuki ameze gutya? Kuki? Kuki? Kuki?
Dutekereze kuri iyi nkuru:
Umwana yakuze akunda gukina umupira cyane, ku myaka ye 4 ibikinisho bye byari imupira w’amaguru, ifirimbi n’ibindi. Mama we yari azi icyo umwana we akunda kurusha ibindi byose, buri munsi nyuma yo gufungura mu gitondo nta kindi bakoraga kitari ugukina umupira.
Umwana na nyina buri gitondo no ku mugoroba bakoraga imyitozo mu rugo, umwana akura akunda umupira w’amaguru kurusha ikindi cyose yakora mu buzima bwe cyanezeza umuntu.
Umwana amaze gutangira amashuri abanza n’ubundi icyo yakundaga nticyahindutse, mama we yaramuherekezaga ku kibuga akamushyigikira akamufana ariko umwana agahora ari umusimbura mu kibuga ndetse akenshi na kenshi umukino warangiraga adakinnye na rimwe ariko ntacike intege buri munsi akitabira imyitozo.
Umwana ageze mu mashuri yisumbuye n’ubundi inyota yo gukina umupira ntiyakama, mu myitozo akitabira akagera ku kibuga ari uwa 1 ariko agashyirwa mu basimbura. Igihe cyose habaga umupira mama we ntiyasibaga kuza gufana umuhungu we, nubwo umukino washoboraga kurangira umuhungu we adakinnye na rimwe.
Ubwo hari amafaranga yasabwaga gutangwa n’abakinnyi bikipe, umwana yahamagaraga mama we agahita ayohereza atinuba. Ikintu cyose kijyanye n’umupira umwana we yarahamagaraga maze mamawe akakimuha kuko yabaga azi ko ariho umunezero we ushingiye.
Igitondo kimwe cyo ku wa 3 abakinnyi bari mu myitozo umwana ahamagarwa byihutirwa kuri telephone amenyeshwa inkuru ko mama we yitabye Imana. Mu marira menshi umwana yarababaye cyane, ararira amarira yanga gukama ababazwa nuko abuze umufana we wa mbere wamubaga inyuma muri byose.
Umwana mbere yuko ataha yegereye umutoza wabo aramubwira ati “ napfushije umubyeyi wanjye, ubu aka kanya ndatashye ntago nzabasha gukomeza gukora imyitozo ya nyuma ” maze aramwihanganisha amubwira ko bazamwihanganira igihe cyose azagarukira.
Umusore yaherekejwe na bagenzi be ngo bamukomeze uwo munsi yari kuwa 3. Kuwa 5 mbere yuko umukino utangira, umusore yaragarutse abantu bose birabatungura bose batangira kujujura bati: Yambaye ijezi aje gukina, abana bubu nta muco bagira. Bavuga amagambo menshi, bacika ururudogora. Benshi babibonyemo discipline nkeya abandi babibona nko kudaha mama we agaciro.
Umukino umaze akanya utangiye wa mwana yegera umutoza amusaba ko yakina muri aya magambo:
–Umwana: “ndabizi ko mutanyizera ariko uyu munsi ndabigusabye unyemerere nkine
- Umutoza: (Yibaza byinshi niba ataza gutuma batsindwa) akomeza kumera nk’utamwumvise.
- Umwana: (Akubita amavi hasi arapfukama arongera amusaba amwinginga)
- Umutoza: Yemerera umwana kujya mu kibuga
Umwana ageze mu kibuga yakoze ibitangaza atsinda igitego cya 1,2 nicya 3. Benshi bibaza ibiyobyabwenge yafashe, umwana yarakinnye umutoza arumirwa bwari ubwa mbere agiye mu kibuga ariko uwo munsi yanditse amateka. Abafana bamunyanyagizaho amafaranga bamushimira.
Umutoza yibaza aho imbaraga uwo mwana yazikuye, abakinnyi batashye umwana asigara yicaye mu kibuga wenyine aramwegera amubaza icyamuteye gukina cyane.
Aramusubiza ati: Mu buzima bwanjye papa niwe wamfanaga akanshyigikira ariko ntiyabashaga KUREBA, kuko yari afite ubumga bwo kutabona. Uyu munsi nakinnye kuko nizerako mama aho ari mu ijuru arimo andbe bwa rimwe.
Umutoza akibyumva yibaza agahinda yari kuba ateye uwo mwana bose. Abafana bose babajwe na magambo bamaze kuvuga akigera muri sitade.
Isomo twakuramo
Iyi si dutuyemo bamwe muri twe bata umwanya bibaza ku muntu runaka. Bakavuga bati: ngo kuki akora iki? kuki ameze gutya? Kuki? Kuki? Kuki?
Twihutira kumva kurusha kuvuga, hari impamvu buri wese aba ameze uko ameze n’izituma akora ibyo akora. Mbere yo gutunga mugenzi wawe urutoki jya ubanza urebe ko ikiganza cyawe gisukuye