Imigani 13:3 ⇒ Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.
Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe, Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.
Wirinde mubyo uvuga buri munsi. Mbere yo kuvuga jya ubanza urebe ko amagambo yawe ari buheshe umugisha uwo uaybwira cyangwa niba ari bumukomeretse. Niba kandi ibyo ugiye kuvuga kutabivuga ntacyo byatwara, byaba byiza uretse kubivuga. Abanyarwanda baravuga ngo “Akarenze umunwa karushya ihamagara”. Ntuzicuze ko wavuze ikintu runaka ahubwo uzishimire ko hari icyo utavuze cyari kugirira nabi mugenzi wawe.