Yesaya 40:31 ⇒ Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu ..
Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kuva mu byaha niko kujijuka
Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.
Umuryango si abo muhuje amaraso gusa ahubwo ni abagufata ukuboko igihe ubikeneye. Inshuti ya hafi yakurutira umuvandimwe wa kure.
Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye.
Incuti zikundana ibihe byose, ariko haba incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe
Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava, Yitura byinshi ūkora iby’ubwibone.
Nta marira warira yahindura ahahise, nta n’amaganya waganya yahindura ahazaza, kwihangana no gukomera ni byo byonyine byabasha kukugeza aho ushaka
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Incuti magara ni yayindi ikomeza kukugirira icyizere, mu gihe nawe ubwawe utacyifitiye icyizere
Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.