2 Timoteyo 1:7 ⇒ Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga ..
Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.
Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kuva mu byaha niko kujijuka
Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda.
Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.
Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”
Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Imana ihoraho ni ubuturo bwawe, Amaboko ye iteka ryose arakuramira. Yirukanye ababisha imbere yawe, Iravuga iti ‘Rimbura.’
Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe, Kuko abamwubaha batagira icyo bakena.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.
Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.