MBABARIRA ni ijambo rikomeye kurusha andi yose umuntu ashobora kuvuga
Iyo utanze imbabazi uba ubohoye umutima wawe gusa, ariko iyo usabye imbabazi uba ubohoye imitima ibiri.
Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kuva mu byaha niko kujijuka
Iyo utanze imbabazi uba ubohoye umutima wawe gusa, ariko iyo usabye imbabazi uba ubohoye imitima ibiri.
Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.
Kwibutsa umuntu amakosa yakoze arimo agerageza guhinduka, bimeze nko gutera ibuye ry’urutare riremereye ku muntu urimo kurira umusozi.
Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.
Gukunda umuntu utagukunda bimeze nko kwandikisha ikaramu y’umukara ku rubaho rw’umukara, iteka ryose ibyo wanditseho ntago bigaragara
None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
Ntumpe abantera kunkora uko bashaka, Kuko abagabo b’indarikwa bampagurukiye, N’abavuga iby’urugomo.
Imbabazi n’umurava bye kukuvaho, Ubyambare mu ijosi, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.
Igira ku hashize hawe nubwo harangiye. Tegura imbere hawe, uracyafite amahirwe. Uyu munsi niwo wawe, wubeho neza