Urukundo rutavangiye: Inkuru ya Neema na Kazi

Mu gihugu cyo mu burasirazuba bw’Afurika, Tanzaniya, hari agace kazwiho kuba mu mahoro n’umudendezo, gatuwe n’abaturage bishimye kandi bahorana akanyamuneza ku maso. Iyi ni inkuru y’urukundo rw’umusore n’inkumi bari babayeho mu buzima butandukanye ariko bagahuza umutima bakagira urukundo rutangaje. Umukobwa witwa Neema, yari umukire cyane, yavukaga mu muryango ufite ibyangombwa byose by’ubukungu, yari yarize amashuri meza, akunda ubuzima bwo mu mujyi, kandi akundwa n’abashakaga n’abakire bagenzi be banashakaga ko azabana nabo. Ku rundi ruhande, umuhungu, witwaga Kazi, yari umukene, atuye mu cyaro, akora akazi ka buri munsi ngo asunike ubuzima.
Icyo gihe cyari gishya kuri Neema no ku muryango we
Neema yari akiri umukobwa muto ariko yari amaze gukura, akaba mu mujyi wa Dar es Salaam, aho yarangizaga amashuri yisumbuye. Kuba yari umukobwa ukize byatumaga abona ibintu byose mu buryo bworoshye. Ariko nubwo yari afite ubuzima bugezweho, hari ikintu cy’ingenzi cyaburaga mu buzima bwe: urukundo nyarwo. Aho yari ari, abantu bamukundaga kubera ubutunzi bw’umuryango we, bamubona nk’icyitegererezo mu muryango mugari, ariko ntibashakaga kumenya uwo ari we by’ukuri.
Umunsi umwe, Neema yafashe urugendo rwerekeza mu gace ka Manyara, aho ababyeyi be bari bafite isambu. Icyo gihe, yahuye n’umusore witwaga Kazi. Kazi, yari umuhungu wihariye. N’ubwo nta butunzi yari afite, yari intyoza mu byiyumviro n’ubwenge, kandi akazi yakoraga k’umunsi ku wundi kamuha imbaraga zo kubaho, n’ubwo ibyo yinjizaga byari bike cyane.
Inshuro ya mbere babonanye, urukundo rwarabasabye bombi
Ubwa mbere Kazi na Neema bahuriye ku isoko aho Neema yagiye kugura imboga. Neema ntiyigeze atekereza ko umusore wari wicaye mu ruhande bagurishirizagamo ibitoki yari kugira icyo amubwira cyatuma umunsi we uhinduka. Kazi, nubwo yari umukene, yareberaga ibintu mu ishusho nini kandi akumva ko buri muntu afite agaciro, kabone n’ubwo yaba atuye mu buzima butari ubwo yifuza. Atazuyaje, Kazi yasuhuje Neema neza mu kinyabupfura, amusaba ko yaza kugura ibitoki bye.
Neema yarebye Kazi yisanga nawe yatangiye kumuganiriza nk’umuntu w’agaciro nubwo yari yambaye imyenda yoroheje. Nuko uko baganiraga, Neema yasobanukiwe ko Kazi yari umuntu w’ubugwaneza, kandi uko baganiraga yarushagaho kwiyumvamo uburyohe bw’ikiganiro. Neema yahise yisanga atangiye kumutekerezaho, ndetse bahana nomero za telefone kugira ngo bajye bavugana.
Umubano wabo urushaho gukomera mu bihe bigoye
Iminsi yaricumye, ariko uko buri gihe Kazi yageragezaga guhamagara Neema, ntibyakundaga, Neema ntiyitabaga, ariko ntiyacika intege kuko yibukaga ukuntu batandukanye yamukunze, ariko yakwibuka ko ubuzima babayeho butabdukanye akagira agahinda. Neema nawe yaje gusobanukirwa ko atari ubutunzi bw’umuryango we buzamuhuza n’urukundo nyakuri, ahubwo ari uburyo afata umubano n’abandi. Icyo gihe, yatangiye kumva ko ibyiyumviro bye kuri Kazi atari ibintu bizashira byihuse, afata umwanzuro wo kujya yitaba telefone za Kazi.
Baganiriye kenshi, maze Neema asanga Kazi ari umuntu ufite indoto nini kandi ariko asanzwe abaho mu mibereho ye. Kazi yifuzaga kugira ubuzima bwiza, kubaka urugo no kugira icyo ageraho ariko atifashishije umutungo wa Neema. Yashakaga gukora ibyashimangira ko urukundo rwe rutaba urw’amarangamutima gusa, ahubwo rwashingiye ku myifatire n’imico ye bwite.
Imiryango irabyitambika
N’ubwo urukundo rwabo rwakomeje gutera imbere mu ibanga, ntibyatinze kumenyekana ku babyeyi ba Neema. Aho batangiye kubona ko umukobwa wabo afitanye umubano na Kazi, bahise bamubuza. Ababyeyi ba Neema, bashakaga ko umukobwa wabo arongorwa n’umuntu ufite ubushobozi bw’ubukungu nk’ubw’umuryango wabo, bagatangira kumubwira ko nta gaciro urukundo rwe na Kazi rwazagirira umuryango.
Ariko Neema ntiyacitse intege. Yari yamaze kubona neza ko Kazi yari umuntu w’ukuri, kandi ko urukundo rwabo rwashingiye ku bintu bifatika. Icyo gihe, bahaye imiryango igihe cyo kumva ibitekerezo byabo, ariko nanone bakomeza gukundana. Kazi nawe yamenye ko ntaho yagera atabanje kwiyubakamo icyizere no kugira gahunda y’ejo hazaza.
Urugendo rujya muri Amerika
Nyuma y’amezi menshi yo guhangana n’imiryango, Neema yagize amahirwe yo kubona buruse yo kwiga muri Amerika. Mu ntangiriro, Kazi yabibonye nk’aho ari ikimenyetso cy’uko bagiye gutandukana, ariko Neema yabonaga ko urukundo rwabo rwagombaga gukura n’ubwo bagiye kuba mu bihugu bibiri bitandukanye. Mu buryo buhoraho, bahanye isezerano ryo gukomeza urukundo rwabo n’ubwo bashoboraga gutandukana.
Kazi, wari umuhanga mu gukora ibikoresho byo mu byo mu rugo, yaje kubona amahirwe yo gukora mu ruganda rw’imbere mu gihugu. Gukora cyane no kudacika intege byatumye yihaza mu mibereho ye bwite, ndetse akajya abasha gukora ingendo aho yagiraga amahirwe yo guhura na Neema. Umubano wabo wihanganiraga imvune ziva mu kuba ahantu hatandukanye no kuba imiryango itabyumvaga kimwe.
Nyuma y’umwaka umwe, Neema yarangije amasomo ye muri Amerika, kandi Kazi nawe yari amaze gutera imbere mu mishinga y’ubucuruzi yari yaratangije muri Tanzania. Neema yagarutse muri Tanzaniya, umubano wabo wari umaze gukomera cyane
Icyemezo gitangaje n’urukundo ruhamye
Umunsi uwme Kazi yaciye bugufi asaba Neema kumubera umugore. Nta gushidikanya, Neema yaremeye kuko yari yamaze kubona ko urukundo rwabo rwashingiye ku rukundo ruturuka mu mutima, rutitaye ku byo sosiyete yavuga cyangwa ibyo imiryango yifuzaga.
Mu gutegura ubukwe bwabo, bahisemo kwimukira muri Amerika aho bari bafite amahirwe menshi yo kwiyubakira ubuzima bushya batagisumbirijwe n’ababogamye ku bukungu bwabo. Bahageze, batangiranye ubuzima bushya, Kazi akomeza kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi bworoheje, mu gihe Neema yabaye umujyanama mu by’imari.
Isomo ry’urukundo rutarobanura
Inkuru ya Kazi na Neema itwigisha ko urukundo nyarwo rudashingiye ku butunzi cyangwa aho umuntu ava, ahubwo ruri mu gutekereza cyane no kumva ibyiyumviro by’undi muntu. Neema yari umukire, Kazi yari umukene, ariko urukundo rwabo rwavuyemo igihamya cy’uko iby’isi bidashobora kubangamira amarangamutima y’ukuri.
Uyu ni umusanzu w’urukundo rwabo, rwahagaze ku kwizerana no kumva ko urukundo rurenga inkombe z’ubukene n’ubukire. Kazi na Neema bahereye muri Tanzania, banyuze mu nzira zitoroshye, ariko basoza urugendo rwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagabanye inzozi zabo n’ubuzima bushya.